in

Reagan Rugaju nyuma yo kuvugana na Adil Mohammed yamennye umuceri hasi, ngo Adil arifuza hafi Miliyari ku ikipe ya APR FC byakomeye

Ku munsi wejo nibwo ibihano by’umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed byarangiye nyuma y’aho amaze ukwezi ahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR FC, gusa muri iki gitondo nibwo umunyamakuru wa radio Rwanda Rugaju Reagan yatangaje ko yavuganye n’uyu mutoza Adil maze amubwira ko atazagaruka muri APR FC.

Reagan yavuze ko ku munsi w’ejo aribwo yahamagaye Adil amubaza aho ageze aza mu mirimo ye kubera ko ibihano byarangiye, Adil yahise yoherereza Reagan amarekezo agaragaza ko Adil yibereye iwe mu gihugu cya Morocco.

Adil abwira Reagan ko atazigera aza gutoza ukundi ikipe ya APR FC ahubwo avuga ko afite abanyamategeko 3 bari Iburayi bari kwiga ku rubanza agiye kurega ikipe ya APR FC ikazamuha amafaranga agera kuri Miliyoni zirenga 750 Frw ndetse n’indishyi z’akababaro.

Yamubwiye ko icyo aziza APR atari uko itamuhaye amafaranga, ahubwo ko ari kubera ko yaje mu Rwanda aje gushira mu bikorwa imirimo ye yo gutoza none ikipe ya APR FC ikaba yaratumye asubira inyuma mu mitoreze igihe yamuhagarikaga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yavuze ikintu Yvan Buravan yakundaga kumubwira nicyo yamukundiraga cyane

Bijoux wo muri Bamenya yasubije umufana we wamubajije ikintu yicuza yakoze mu buzima bwe