Aline Munezero wamamaye cyane ku izina rya Bijoux akaba yarakunzwe cyane muri Bamenya series yasubije umufana we wamubajije ikintu yicuza yakoze mu buzima bwe. Ni nyuma yuko Bijoux yari amaze gusaba abamukurikira kuri instagram ko bamubaza ibibazo byose bashaka maze nawe akabasubiza.
Umwe mu bafana ba Bijoux yahise amubaza agira ati « Niki wicuza mubuzima kuburyo Imana ikigaruye utakongera kugikora? ». Bijoux yahise amusubiza agira ati « Ndumva ntacyo ».
