in

Rayon Sports yatumiwe mu mukino wa gicuti

Ku wa 23 Werurwe 2022, nibwo FERWAFA yandikiye As Muhanga, iyisubiza ku busabe bwayo bwo gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports binyuze mu ibariwa bandikiye FERWAFA ku wa 21 Werurwe.

Muri iyi baruwa ya FERWAFA yemerera aya makipe yombi umukino wa gicuti, harimo ko amakipe yombi ategetswe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na FERWAFA ajyanye no gukumira icyorezo cya Covid-19.
Byumwihariko ibi bikurikira:
– Gupimisha abakinnyi b’amakipe yombi ndetse n’abandi bakozi b’amakipe yombi bagira aho bahurira n’abakinnyi hakoreshejwe test rapid.
– Gupimisha abasifuzi na komiseri b’umukino hakoreshejwe test rapid.
– Gupimisha abana batoragura imipira, abakozi baterura abakinnyi bavunitse mu kibuga n’abakora isuku, hakoreshejwe test rapid.
– Gutera imiti yabugenewe mu kibuga no mu rwambariro.
– Kwambara udupfukamunwa no kubahiriza intera ya metero.
– Gukaraba imiti yabugenewe(Sanitizer).

Ibipimo byafashwe bishyikirizwa FERWAFA amasaha atatu mbere y’uko umukino utangira.

FERWAFA yongeyeho kandi ko yibutsa As Muhanga kubahiriza ibindi byose bisabwa mu marushanwa agengwa na FERWAFA birimo gushaka abashinzwe umutekano, imbangukira gutabara ndetse no kwishyura uduhimbazamusyi tw’abasifuzi na komiseri b’umukino, duhwanye n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu(165,000frws).

Dore ibaruwa ya FERWAFA yemerera amakipe yombi gukina umukino wa gicuti.

Uyu mukino wa gicuti uje nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yifuje gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe y’i Burundi mu rwego rwo kwirinda gusubira inyuma muri iki gihe cy’imikino y’amakipe y’ibihugu, ariko ntibyakunda.

Uyu mukino As Muhanga izakiramo Rayon Sports, uteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2022, saa 15h00 i Muhanga.

Mu mukino waherukaga guhuza amakipe yombi mu mwaka ushize, Rayon Sports yatsinze As Muhanga 3-1 mu mukino wa gicuti wo kwitegura itangira rya shampiyona.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutahana ikamba rya Miss Innovation Uwimana Jeannette yakorewe ibirori byo kwacyirwa (Amafoto)

Urukundo ni rwiza ariko kandi ni na rubi, reba ibyo yakoreye umukobwa kubera kumwanga.