in

Urukundo ni rwiza ariko kandi ni na rubi, reba ibyo yakoreye umukobwa kubera kumwanga.

Hari ubwo urukundo ruba rwiza ariko iyo hajemo kubabazanya bituma ubabajwe akora ibikorwa bigaragara nk’aho atari ibya kimuntu, urugero ni urw’uyu musore wahambiriye umukobwa bakundanaga mu modoka ubundi akayikoresha impanuka, kugirango gusa yihimure kukuba yaramwanze.

Uyu musore akaba yitwa Chay Bowskill, yajugunye uwahoze ari umukunzi we ariwe Angel Lynn mbere y’uko umukobwa akora impanuka yamuviriyemo gukomereka bikabije, uyu musore yakatiwe imyaka irindwi n’igice n’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire.

Angel Lynn yagize imvune zahinduye ubuzima bwe bubi k’uburyo atagishobora kugira icyo yikorera, uyu mukobwa yaje kugira amahirwe aza gutorwa n’umukobwa wahoze ari inshuti ye Rocco Sansome, bombi bakaba bafite imyaka 22 y’amavuko muri uyu mwaka wa 2022.

Angel Lynn yakomerekejwe ndetse ababazwa n’ibikomere yagize nyuma yo kuva mu modoka igenda, iyo modoka yagenderaga ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha, ikaba yarerekezaga mu mujyi wa Loughborough.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 asigaranye ubumuga butuma adashobora kuvuga, kugenda cyangwa kuba yashobora kurya, ikindi kandi akeneye kwitabwaho amasaha 24 kuri 24.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatumiwe mu mukino wa gicuti

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamenyekanye. DORE IBIGWI BYE!