in

Nyuma yo gutahana ikamba rya Miss Innovation Uwimana Jeannette yakorewe ibirori byo kwacyirwa (Amafoto)

Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza ya Miss Rwanda 2022 yakiranwe ibyishimo na nyina, abavandimwe be n’inshuti z’umuryango mu birori byuje ibyishimo.

Jeannette yakorewe ibyo birori nyuma yo guhesha ishema umuryango agutahana ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022

Ni ikamba ryari riherecyejwe no kuba uyu mwari azajya ahembwa buri kwezi mu gihe kingana n’amezi 12 ibihumbi 500 Frw kandi akazanahabwa ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we na Banki ya Kigali izanajya imuha ibyo bihumbi 500 Frw bya buri kwezi, bivuze ko mu mwaka wose azamarana ikamba azakuramo Miliyoni 6 Frw.

Ubwo rero uyu umwari yageraga mu muryango iwabo mu Karere ka Nyanza nyuma y’igihe kitari gito yari amaze mu mujyi wa Kigali mu mwiherero wa Miss Rwanda, yakiranwe ibyishimo n’abavandimwe be, nyina n’inshuti z’umuryango bigaragara ko bari bamwiteguye cyane.

Uwimana Jeannette akaba agiye no gutangira kwiga muri Kaminuza ya Kigali kuri Buruse itangwa n’iyi Kaminuza nk’imwe mu ngingo y’imikoranire ya Kaminuza ya Kigali n’abategura Miss Rwanda, yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE)

Amafoto y’uko byari bimeze

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakubitiwe mu isoko ivumbi riratumuka nyuma yo gushaka gusambanya ku ngufu umugore

Rayon Sports yatumiwe mu mukino wa gicuti