in

Rayon Sports yatandukanye n’umukozi wayo wari uyifatiye runini bishengura imitima ya benshi

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’umukozi wayo Renzaho Christopher wari ushinzwe kuyifatira amafoto n’amashusho yo ku mikino itandukanye no ku myitozo.

Uyu mukozi wa Rayon Sports yari amaze imyaka irenga itanu ayifatira amafoto n’amashusho mu buryo bwa kinyamwuga, gusa mu mpera z’ukwezi gushize impande zombi zaratandukanye.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri, abanyamakuru b’iki kiganiro bemeje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Renzaho Christopher.

Imwe mu ntandaro yatumye impande zombi zidakomeza gukorana ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga ko aba umukozi wa Rayon Sports gusa ntazongere kujya ajya gufata amafoto n’amashusho y’indi kipe, ni mu gihe asanzwe afite akazi ku kinyamakuru cye ndetse no mu ikipe ya Musanze FC.

Hari andi makuru avugwa ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora guhura na Renzaho Christopher bakagirana amasezerano atabangamira uruhande rumwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Perezida watitizaga umugi agiye kuva mu ikipe yari ayoboye kubera impamvu ikomeye

Breaking news: Thomas Tuchel arirukanwe