in

Breaking News: Perezida watitizaga umugi agiye kuva mu ikipe yari ayoboye kubera impamvu ikomeye

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko agiye kuva muri Kiyovu Sports kuko atazigera yiyamamaza mu yindi manda.

Ubwo yari ari mu kiganiro kuri Flash Fm, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko uyu mwaka w’imikino nurangira ataziyamamaza mu yindi manda nshya.

Ibi yabivuze ubwo yabazwaga niba ateganya kuziyamamaza mu yindi manda nshya yo kuyobora Kiyovu Sports.

Mu gusubiza Perezida Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ataziyamamaza mu yindi manda nshya ko azahita ajya mu bindi bikorwa.

Manda ya Perezida Mvukiyehe Juvenal izarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu mpeshyi.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa APR FC ari gukubita agatoki ku kandi mbere yo guhura na US Monastir

Rayon Sports yatandukanye n’umukozi wayo wari uyifatiye runini bishengura imitima ya benshi