Nyuma y’igihe gito cyane abakinnyi 2 b’abanyamahanga baguzwe muri Rayon Sports, bagaragaje urwego ruri hasi cyane ku buryo bamwe mu bakinnyi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe ntibanyuzwe n’imikinire yabo.
Aba bakinnyi bose ni abagande, aribo rutahizamu Charles Bbaale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Rayon Sports yakinnye n’agakipe karimo abahoze ari abayobozi bayo maze umukino urangira Murera ikanyagiye ibitego 9-0.
Gusa nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bakinnyi b’aka gakipe, batangaje ka umuntu waguze Charles Bbaale yagambaniye Rayon Sports ngo kuko umupira atawuhamya neza.
Umunyamakuru Axel Rugangura wa Radiyo Rwanda, nawe yatangaje ko ubwo yaganiraga n’umunyezamu usanzwe muri Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yamumbwiye ko umunyezamu Simon Tamale nta kintu amurusha habe na gato ngo kuko urwego rwe ruri hasi.