in ,

Rayon Sports yanyagiwe na Bugesera FC mu mukino abatoza bari barwaniyemo (dore uko umukino wagenze)

Bugesera FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Azam Rwanda Premier League, umukino wa mbere ukiniwe ku kibuga cy’i Nyamata cyari kigiye kubakwa bigasubikwa, imiterere y’icyo kibuga ikaba itemerera uwo ari we wese gukina umupira wo hasi ari na yo mpamvu bakina batumbagiza.

Uwo mukino warangiye Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Dusenge Bertin ku munota wa 49 w’umukino.

Ubwo uyu mukino wasatiraga umusozo, Umutoza wa Bugesera FC, Ally Bizimungu yaje gushyamirana na Karekezi Olivier wa Rayon Sports, bibaviramo kwirukanwa ku ntebe zabo maze boherezwa mu bafana.

Uko umukino urimo kugenda:

Indi mikino uko yagenze:

FT Etincelles FC 1-1 Mukura VS
FT Kirehe FC 1-0 Musanze FC
FT Espoir FC 0- Sunrise FC

FT Bugesera FC 1-0 Rayon Sports

90’+3’ Gusimbuza kwa Rayon Sports: Tidiane Kone asimbuwe na Mugisha Gilbert

90’+3’ Gusatira kwa Rayon Sports, umupira kwa Pierrot wawutumbagije, ashaka Caleb ariko Moussa Omar awuhereza umunyezamu Ndayishimiye ahita awufata

90’+2’ Gusimbuza kwa Bugesera FC: Mubumbyi Barnabe asimbuye Samson Irokon wavunitse

90’+2’ Umukino ubaye uhagaze gato kubera ubushyamirane hagati y’abatoza, Ally Bizimungu wa Bugesera FC ugiye kurwana na Karekezi Olivier wa Rayon Sports. Samson Irokon aryamye hasi maze Shassir aramuterura, abatoza ba Bugesera FC bahita binjira mu kibuga basunika Shassir, imvururu ziba ziravutse

90’+1’ Contre attaque ya Bugesera FC, yazamutse Samson Irokon maze Sefu arahagoboka umupira awushyira hanze

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho ine (4’)

90’ Gusatira kwa Rayon Sports umupira kwa Kone uhinduye imbere y’izamu ariko Moussa Omar awushyira muri corner

88’ Gusatira kwa Bugesera FC ariko ab’inyuma ba Rayon Sports barahagoboka, Manzi ahita akiza izamu

86’ Umupira kwa Samson Irokon ushibuye umupira maze Mugabo Gabriel ahita awukora n’intoki. Coup franc itewe na Nzigamasabo Steve ariko umupira uca ku ruhande

84’ Ikarita y’umuhondo ihawe Rucogoza Djihad ku ikosa akoreye Rutanga Eric mu kibuga hagati

81’ Coup franc itewe neza na Kwizera Pierrot, umupira uca hejuru y’izamu

79’ Gusatira kwa Rayon Sports, umupira kwa Shassir bahita bamushyira hasi. Coup franc ya Rayon Sports nko muri metero 23 upimishije ijisho

78’ Biragoye kubona umukinnyi wa Bugesera wo hagati cyangwa w’inyum aafunga umupira ngo ahereze mugenzi we, bose barabona umupira bakawutumbagiza

76’ Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa ryari rikorewe Djabel yatewe neza na Shassir ushaka Caleb uwuteye n’umutwe ariko Turatsinze Heritier awushyira muri corner, na yo yahise iterwa ariko ab’inyuma ba Bugesera bakiza izamu

73’ Gusatira kwa Rayon Sports ku mupira uturutse kuri coup franc itewe na Djabel Manishimwe, umupira kwa Shassir ugerageje ishoti ariko awushota mu mugongo wa Gasongo bahita bakiza izamu

72’ Rayon Sports irimo kugerageza gusatira ngo irebe ko yakwishyura igitego ariko byanze

68’ Gusatira kwa Rayon Sports, Djabel ahinduye imbere y’izamu umupira ugendera mu kirere ariko umunyezamu Ndayishimiye arawufata

67’ Gusimbuza kwa Mbere kwa Bugesera FC: Ndatimana Robert asimbuwe na Rucogoza Djihad

66’ Gusatira kwa Bugesera FC yazamutse Bertin ahindura umupira kwa Samson Irokon uhereje Nzigamasabo nawe atera ishoti ariko Bakame awufata neza bitamugoye

62’ Umukino ubaye uhagaze gato ngo Umunyezamu Ndayishimiye wa Bugesera FC yitabweho nyuma y’akazi katoroshye akoze akuramo umupira Caleb yari ateye n’ubwo umusizemo imvune

60’ Gusatira kwa Rayon Sports, Caleb n’umupira mu ruhande rw’ibumosooooo arasohoka neza Ndayishimiye Huseein arawumutanga maze awuteresha amaguru

55’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Rayon Sports: Yannick Mukunzi asimbuwe na Bimenyimana Bonfils Caleb

52’ Bugesera FC 1-0 Rayon Sports

49’ Goooooooal igitego cya Bugesera FC gitsinzwe na Dusenge Bertin ku mupira ateye nk’uhinduye imbere y’izamu ariko ukubita kuri myugariro wa Rayon Sports uhita ujya mu rushundura

46’ Gusatira kwa Rayon Sports, Shassir kwa Pierrot arekura ishoti, ndaniiiii ariko Umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kuzamura igitambaro ko Pierrot yaraririye. Igitego baracyanze

ku bindi bibuga:

HT Etincelles FC 0-1 Mukura VS (Mutebi Rashid
HT Kirehe FC 1-0 Musanze FC
HT Espoir FC 0- Sunrise FC

HT Bugesera FC 0-0 Rayon Sports

45’+2’ Umupira mu bicu, hano mu kibuga hagati kwa Niyonzima Olivier ’Sefu’ ariko bamukoreraho ikosa

45’+1’ Gusatira kwa Bugesera FC ku mupira muremure utewe na Anicet Gasongo kuri coup franc, ariko Irokon Samson ananirwa kuwutera n’umutwe maze ujya hanze

Imonota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye, hongeweho itatu (3’)

45’ Ikarita y’umuhondo ya mbere muri uyu mukino ihawe Umunyezamu wa Bugesera FC Ndayishimiye Hussein azira gutinza umukino

43’ Umupira mu kibuga hagati akorerwaho ikosa Kwizera Pierrot. Yahise atera Coup franc ariko ab’inyuma ba Bugesera FC barahagoboka

40’ Umupira kwa Irokon Samson, arahagoboka Manzi Thierry ahita amushyiran hasi. Coup franc ya Bugesera yatewe na Moussa Omar arahagoboka Mugabo Gabriel, awusubiza ku izamu rya Rayon Sports Nzigamasabo maze Manzi Thierry arawugarura

39’ Bugesera FC ifite umupira, Moussa Omar awushyira hanze

36’ Umupira kwa Yannick uteye ishoti ariko Gasongo arawugarura awuteye awutumbagiza wikaraga ugana mu izamu rya Bugesera FC, umunyezamu Ndayishimiye Hussein awukubita ibipfunsi akiza izamu rye

33’ Gusatira kwa Rayon Sports, Pierrot kwa Djabel arekura ishooooti, Potooooooo, umupira uragaruka ariko ab’inyuma ba Bugesera barawurenza. Ishoti rikomeye Djabel ateye hano rigarurwa n’umutambiko

28’ Gusatira kwa Bugesera FC, Bertin n’umupira ariko awuteye agashoti gato Bakame ahita agafata neza bitamugoye

27’ Gusimbuza kwa mbere kwa Rayon Sports: Nova Bayama Asimbuwe na Kwizera Pierrot

26’ Rutanga anaze umupira Gasongo arawugarura, ujya kwa Mugabo Ismael wawuteye imbere kwa Irokon Samson, ahereza Ndatimana Robert ariko Yannick Mukunzi ahita amushyira hasi

24’ Gusatira kundi kwa Rayon Sports, Nova yahinduye umupira ariko Moussa awushyira hanze n’umutwe

23’ Gusatira gukomeye kwa Rayon Sports, Djabel ahinduye umupira imbere y’izamu maze Umunyezamu ananirwa kuwufata, Gasongo na we arawuhusha ujya kwa Kone awuteye uca hejuru y’izamu gato

22’ Djabel ukinnye neza cyane hano, ku mupira ahawe na Shassir acenga neza ariko Mugabo Ismael awushyira hanze

21’ Gusatira kwa Rayon Sports, Shassir kwa Kone imbere y’izamu wenyinee, ariko umusifuzi wo ku ruhande aba yamuteye imboni ko yari yaraririye

20’ Bugesera FC 0-0 Rayon Sports, Abafana hano bo ntibagira uko bangana, nk’ibisanzwe bamwe babuze n’aho bihengeka ngo basi barebeshe ijisho rimwe (Bahengereze)

19’ Gusatira kwa Bugesera FC, arazamuka Farouk ariko bati wasunitse Nyandwi Saddam

18’ Amakipe yombi asa n’aho yatinyanye uretse ko Bugesera FC ari yo irimo kubona amahirwe menshi imbere y’izamu rya Rayon Sports

12’ Gusatira kwa Bugesera FC, yazamutse Bertin Dusenge arekura ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko w’izamu maze ujya hanze

9’ Gusatira kwa Bugesera FC, Farouk kwa Ndatimana ariko Rutanga arahagoboka, Ndatimana Robert ahita amushyira hasi. Ikosa rigiye guhanwa na Manzi Thierry wateye umupira muremure imbere ashaka Djabel ariko ba myugariro ba Bugesera barahagoboka

7’ Yannick Mukunzi uryamye hasi nyuma yo kugongana na Nzigamasabo Steve, ariko umukino urahagaritswe gato ngo abanze yitabweho

6’ Gusatira kwa Rayon Sports, Yannick ahereza Shassir ariko Mugabo Ismael ahita amusunika. Coup Franc ya Rayon Sports ihise iterwa na Rutanga Eric ariko umupira ujya hanze

5’ Gusatira kwa Bugesera FC, yazamutse Farouk ariko akorera ikosa Manzi Thierry wari umwambuye umupira

2’ Gusatira kwa Rayon Sports, umupira Sefu awohereza imbere ariko usanga Tidiane Kone yaraririye

4:30pm Umukino uratangiye, umupira ukaba utangijwe na Bugesera FC, Faruk Ruhinda

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera FC: (GK) Ndayishimiye Hussein, Moussa Omar, Muhire Anicet ‘Gasongo’, Turatsinze Heritier, Mugabo Ismael, Nzigamasabo Steve (c), Ndatimana Robert, Ntwali Jacques, Dusange Bertin, Sentongo Farouk na Irokon Samson

Rayon Sports: (GK) Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric ‘Kamotera’, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Tidiane Kone, Nahimana Shassir na Manishimwe Djabel.

Source: ruhagoyacu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yatewe imitoma n’umukobwa w’inkumi washituwe n’ibigango bye

Mugisha Samuel yegukanye agace ka mbere k’irushanwa ritegura Tour du Rwanda maze intsinzi ye ayitura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana