in ,

Mugisha Samuel yegukanye agace ka mbere k’irushanwa ritegura Tour du Rwanda maze intsinzi ye ayitura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Mugisha Samuel wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda ya 2016, yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu mu ntera y’ibirometero 180 mu irushanwa ryo gutoranya 15 bazahagararira u Rwanda mu Ugushyingo.

Uyu musore uri mu ba mbere mu kwiruka ahazamuka, yasize bagenzi be 28 bari bahatanaga akoresheje amasaha 4:44’:27”.

Iri siganwa ni irya mbere muri abiri ategura Tour du Rwanda ya 2017, ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu aho abanyonzi 28 bahagurutse mu Karere ka Nyanza berekeza i Rubavu mu ntera y’ibirometero 180. Kuri iki Cyumweru, abasiganwa bazazenguruka mu Mujyi wa Rubavu inshuro enye babone guhaguruka berekeza i Musanze aho bazakora intera ya kirometero 95.

Abakinnyi 28 baryitabiriye bazatoranywamo 15 bazahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2017 biteganyijwe ko rizatangira tariki 12 Ugushyingo rigasozwa kuri 19 Ugushyingo 2017.

Mugisha Samuel wa Dimension Data niwe wabaye uwa mbere

Abafana bari benshi ku mihanda

Umutoza Sempoma Félix ashimira umukinnyi we, Mugisha Samuel

Mugisha azamura amaboko yishimira intsinzi ya mbere agize

Mugisha Samuel intsinzi ya none yayituye umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Mushisha ashimira Munyaneza Didier wamufashije kwegukana iri rushanwa

Se wa Mugisha (uhetswe kuri moto) yari yagiye gufana umuhungu we

Ndayisenga Valens yageze i Rubavu yacitse intege

Source: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yanyagiwe na Bugesera FC mu mukino abatoza bari barwaniyemo (dore uko umukino wagenze)

Diamond ari mu byishimo byinshi nyuma y’aho umwanzi we Ali Kiba nawe atamajwe n’umukobwa yateye inda ushyize hanze amafoto bari mu mashuka