in

Rayon Sports yajyanye ikirego muri FERWAFA

Ikipe ya Rayon Sports yajyanye ikirego cyayo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA irega bamwe mu basifuzi itifuza ko bazongera kuyisifurira.

Ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’ikipe ya Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 11, umukino warangiye abafana ndetse n’abayobozi b’iyi kipe batanyuzwe kubera abasiguzi basifuye uyu mukino cyane uwari mu kibuga hagati witwa Twagirumukiza Abdul Karim.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yaracecetse kuri iki kintu kijyanye n’abasifuzi kuko yabonaga ari ikintu kitaragera kurugero rukabije cyane ariko nyuma y’uyu mukino wabereye i Musanze wahise ufungura amaso y’abayobozi b’iyi kipe badashaka ko byakongera kubaho ukundi.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko ku munsi w’ejo tariki ya 29 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego muri FERWAFA isaba ko umusifuzi witwa Twagirumukiza Abdul Karim wasifuye umukino wa wahuje iyi kipe na Musanze FC, Karangwa Justin umusifuzi wo ku ruhande ndetse na Mugabo Eric nawe usifura ku ruhande batazongera gusifura umukino w’iyi kipe igihe cyose.

Iyi kipe ya Rayon Sports mu ibaruwa yandikiye FERWAFA yanatangaje amakosa aba bagiye bakora mu gihe basifuriraga iyi kipe. Karangwa Justin we yasifuye ku ruhande mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sport yanga igitego Rayon Sports yari itsinze gitsinzwe na Ndekwe Flex, avuga ko habayemo kurarira. Mugabo Eric we yagaragaye ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Musanze FC akazamura igitambaro ku gitego cya mbere Musanze FC yatsinze yarangiza akongera akakimanura kubera Twagirumukiza Abdul Karim yahise amubwira ngo nakimanure.

Iyi kipe kandi ivuga ko ibi ibisaba FERWAFA kugirango bareberere ubuzima bwa bamwe mu basifuzi bashobora guhura n’ibibazo kubera abafana iyi kipe igira benshi banashobora kubagirira nabi kubera amwe mu makosa bakora bagendeye kuri bimwe byagiye biba mu mikino abasifuzi bagiye basifura.

Rayon Sports iki kintu yakoze ntabwo wagishima bitewe nuko atari yo gusa yibwa mu mikino yagiye ikina, gusa nk’ikipe yashoye amafaranga menshi yo ivuga ko itakibwa gutyo gusa ngo umuntu aze ayibangamire ireba ari byo byatumye ijyana iki kirego muri FERWAFA.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Mohamed wabonye azishyurwa hashize igihe kinini amafaranga yifuza yemeye kuyagabanya ageza ku rugero APR FC yifuza

Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana kuzongera gusifurirwa n’abasifuzi batatu bakomeye mu Rwanda