in

Adil Mohamed wabonye azishyurwa hashize igihe kinini amafaranga yifuza yemeye kuyagabanya ageza ku rugero APR FC yifuza

Umutoza Adil Mohamed wahagaritswe na APR FC yarangiza akajyana ikirego muri FIFA yemeye kugabanya amafaranga akayageza kuri milliyoni 400 ariko yongeraho ko agomba kuzibonera rimwe.

Hashize igihe ikibazo cya Adil Mohamed gikomeze kugonga abayobozi ba APR FC nyuma yo gufata umwanzuro bakamuhagarika mu buryo atishimiye bigatuma yivumbura yanga kongera kugaruka gutoza iyi kipe ubwo igihe yari yahawe cyari kirangiye.

Uyu mutoza ashinja APR FC ko yamuhagaritse ikoresheje Telefone akaza kubona ibaruwa nyuma, ikintu yafashe nkaho ari ugusuzugurwa kandi yagombaga kubahwa nk’umuntu wari umaze kuyubakira igitinyiro hano muri Shampiyona nyuma yo kumara imikino 50 adatsindwa ndetse akayihesha ibikombe 3 bya Shampiyona bikurikirana.

APR FC nyuma yo kubona ko Adil Mohamed nta gahunda afite yo kugaruka hano mu Rwanda gutoza iyi kipe ahubwo abamenyesha ko agiye kujyana ikirego muri FIFA yahise yohereza Mupenzi Etoo ngo aganire na Adil Mohamed ariko ibiganiro ntibya kuko atemere uyu mugabo bamwohereje.

APR FC yaje kohereza undi muntu ufite urwego ruri hejuru y’urwuyu bari bohereje we wanabaye umuyobozi muri iyi kipe, Adil yemera kuvugana nawe bacoca ikibazo uyu mutoza yemere ko APR FC igomba kumuha Milliyoni 400 ariko nazo zikazira rimwe kuko abona ko Milliyoni 900 yatangaje atsinze APR FC yamuha, yazazibona hashize imyaka n’imyaniko.

Ibi Adil Mohamed yakoze ni nko korohereza APR FC ariko nayo yakishimira ko Milliyoni 570 zo yagomba guha uyu mutoza z’imishahara ye yayigabanyije kugirango atangarize FIFA ko ubwumvikane bwamaze gukorwa hagati y’impande zombi. Hategerejwe kureba ko APR FC irahereza Adil Milliyoni 400 kugirango Akure ikirego muri FIFA ikintu APR FC idashaka kugirango itangiza izina ryayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo aribo njajwa kurusha abagore

Rayon Sports yajyanye ikirego muri FERWAFA