in

Rayon Sports yahawe amahirwe na Sunrise yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye

Ikipe ya Rayon Sports yahawe amahirwe yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye mu gihe yaba itsinze Gasogi United bifitanye umukino kuri uyu wa Gatanu.

Ibi byabaye nyuma yuko ikipe ya Sunrise FC yatsinze AS Kigali iyoboye urutonde ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya Sunrise FC yatsindiwe na Babuwa Samson ku munota wa 58 hanyuma na Yafesi Mubiru ashyiramo igitego cya kabiri kuwa 68 mu gihe AS Kigali yatsindiwe impozamarira na Jacques Tuyisenge ku munota wa 89.

AS Kigali irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 2, bivuze ko Rayon Sports itsinze Gasogi United yahita icaho ikipe ya As Kigali aho yaba iyirusha inota rimwe.

Uko imikino yose yagenze uyu munsi:

 

Sunrise FC 2-1 AS KIGALI

Musanze FC 1-1 Police FC

ESPOIR FC 0-1 Gorilla FC

Rwamagana FC 1-2 MUKURA VS

Rutsiro FC 1-2 Bugesera FC

Urutonde tw’agateganyo:

1. AS KIGALI 30 Pts

2. Rayon Sports 28 Pts (-1)

3. APR FC 27 Pts (-1)

4. Kiyovu Sports 27 (-1)

5. Gasogi 25 Pts

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye igikombe cy’isi cyatwawe na Lionel Messi

AS Kigali ibambiwe i Gorogota habura iminsi mbarwa ngo Yesu avuke