in

Rayon Sports yacitsemo ibice kubera Hertier Luvumbu Nzinga rutahizamu ukunzwe n’aba-Rayon benshi

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya DRC umaze gukundwa n’abakunzi benshi ba Rayon Sports, Heritier Luvumbu Nzinga yatumye Rayon Sports icikamo ibice.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Heritier Luvumbu Nzinga yageze hano mu Rwanda asinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 gusa, bivuze ko kugeza ubu amasezerano ye yarangiye. Uyu mukinnyi nyuma yo kuba abona ntakipe irimo kumuganiriza yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports nubwo bamwe batamwemera.

Muri uko gushaka gusinyisha uyu rutahizamu, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports amakuru dufite ntabwo bashaka koyaguma muri iyi kipe bitewe ni uko babonye akina iminota micye, indi akaba yarushye kandi bashaka kugera kure mu mikino nyafurika. Gusa hari abandi bavuga ko uyu mukinnyi yabafasha cyane ndetse bakifuza ko imyaka ashaka gusinya bayimuha ntakibazo.

Impamvu ikomeye ni uko uyu rutahizamu arifuza ko bamuha amasezerano y’imyaka 2 agahabwa Milliyoni zigera kuri 15 ariko abo batamwemera barashaka ko bamusinyisha nibura amasezerano y’umwaka umwe gusa kuko ngo babona hari igihe yabapfira ubusa bagahita bamusezerera ntangaruka bibateye.

Heritier Luvumbu Nzinga yafashije cyane iyi kipe ya Rayon Sports mu gihe gito yakinnye yafashaga iyi kipe kugenda ibona ibitego kuko aho atatsindaga wasangaga yatanze umupira uvamo igitego, ibi bivuze ko kongererwa amasezerano byaba nko kumuhemba bitewe nibyo yafashije Gikundiro.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi ukunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino hano mu Rwanda agiye gusezera itangazamakuru kubera FERWAFA

Kicukiro; Umukobwa yapfuye nyuma yo gutera akabariro