Rayon Sports ishobora kuba igiye gukorana ubucuruzi na US Monastir yaje gukina na Apr Fc

Nkuko twabitangaje mu nkuru yacu yabanje ko abakinnyi babiri ba Rayon Sports baraye bigaragaje ku mukino wa Police Fc bashimwe bikomeye n’abatoza b’ikipe ya US Monastir, kuri ubu ibiganiro byahise bitangira ku mpande zombi.

Abatoza ba US Monastir baraye babonye imikinire ya Onana na Mbirizi Eric bahise basabwa ubuyibozi bw’ikipe ya Monastir kuganira na Rayon Sports.

Kuri ubu ubuyibozi bwa Rayon Sports bwiteguye kumva icyo US Monastir iraza kubaha kuri abo bakinnyi babiri bagaragaje urwego ruri hejuru cyane.

Kuri ubu impande zombi zishobora kumvikana aba bakinnyi bakazajyenda muri Mutarama umwaka utaha kubera ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ryamaze gufungwa.