in

Rayon Sports ikomeje kubabaza abanyamakuru b’imikino nyuma yo kugura umukinnyi ufite imvune

Ikipe ya Rayon Sports iheruka kugura umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali gusa iyi kipe ikomeje kubabaza abanyamakuru bakomeye b’imikino kubera uyu mukinnyi.

Hashize iminsi igera kuri ibiri hasohoka amashusho ya rutahizamu Moussa Camara ari mu myitozo ya Rayon Sports ariko bigaragara ko arimo gucumbagira bivugwako yaba afite ikibazo gikomeye cy’imvune.

Bamwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye barimo Muramira Regis bababajwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kugura uyu musore bigaragara ko ntacyo azabafasha vuba aha kubera imvune ashobora kuba afite kandi bari bakeneye rutahizamu ukomeye.

Uyu mugabo ntabwo imvune ariyo ikomeza kugenda ivugwaho cyane, benshi banagaritse ku kuntu yagaragaye abyibushye bibaza cyane niba uko angana azashobora umupira w’amaguru.

Ikipe ya Rayon Sports irakina uyu munsi n’ikipe ya Police FC gusa ntabwo uyu mugabo ashobora kuza gukinishwa cyane ko umutoza Haringingo Francis yatangaje ko Moussa Camara ataragera ku rwego rwiza kugirango atangire kumukoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Eleeeh yakoze ibyananiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda

“Dufite abasore b’abanebwe” KNC yifatiye ku gahanga abasore b’iyi minsi abita amazina y’ububwa (Videwo)