Umunyamakuru akaba na perezida w’ikipe ya Gasogi United yifatiye ku gahanga abasore b’iyi minsi abita abanebwe avuga ko ntacyo bashoboye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro akora cya mugitondo gica kuri Radio One kikaba kizwi nka ‘Rirarashe’ aho baba bari gusesengura amakuru yaraye.
Muri icyo kiganiro KNC yageze aho avuga ko abosore b’iyi minsi ari abanebwe cyane, ko muri iyi minsi nibwo ushobora kubona abasore babyuka bitera puderi bagasiga n’inzara.
KNC avuga ko abasore bo hambere bari b’abantu babaga biteguye kwitangira umuryango wabo ndetse bakaba babaga baraniyubakiye mu gihe ngo ab’iyi minsi bo baba bifitiye udusokozo mu mutwe.