Producer Eleeeh yakoze ibyananiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda

Producer Eleeeh yakoze ibyananiye benshi mu bahanzi nyarwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo Kashe mu kwezi kwa Nyakanga 2022 kuri ubu ikaba imaze kuzuza umubare w’abantu basaga miliyoni ebyiri bamaze kuyireba kuri YouTube.

Si benshi mu bahanzi nyarwanda bagera kuri aka gahigo dore ko Eleeeh asanzwe ari umu producer gusa kuri ubu yamaze kwerekana ubuhanga bwe mu kuririmba nyuma yuko indirimbo ye Kashe ari nayo ya mbere yashyize hanze yujuje miliyoni zisaga ebyiri z’abantu bamaze kuyireba kuri YouTube mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.