Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko

Ikipe ya Rayon Sports iri mu myiteguro yo kuzajya i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda kuhakinira umukino wa gicuti.

Tariki 14 Mutarama 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’Akarere ka Nyanza, bimwe mu bikubiye mu masezerano ni uko Akarere ka Nyanza kazajya kabahamo ingengo y’imari, hanyuma n’ikipe ikagafasha mu bukangurambaga.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports izajya gukina na Mukura Victory Sports umukino wa gicuti uzabera i Nyanza.

Amasezerano y’imikoranire Rayon Sports yasinyanye n’akarere ka Nyanza azamara imyaka ine yaje ari ubwa kabiri impande zombi zikoranye kuko hagati ya 2013 na 2016 zakoranye ndetse bigatanga umusaruro kuko nyuma y’imyaka 9 Rayon Sports idatwara igikombe cya shampiyona yongeye kugitwara mu 2013 iba mu Karere ka Nyanza.