in

Rayon Sports yakomeje imyitozo idafite abakinnyi 4 ngenderwaho

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite abakinnyi 4 ngenderwaho kubera ibibazo byimvune.

Kuri uyu wa kabiri Rayon Sports yakomeje imyitozo nyuma yo guhabwa ikiruhuko kuri iki cyumweru ndetse n’ejo kuwa mbere ariko muri iyi myitozo ntihagaragayemo abasore b’iyi kipe kandi bayifasha cyane mu mikino igenda ikina.

Mu myitozo Rayon Sports irimo gukora ntabwo harimo gukora Willy Essomba Onana, Rafael Osaluwe, Ganijuru Ellie, ndetse na Rwatubyaye Abdul uheruka kuvunikira mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City ibitego 2-0. Aba bose biravugwako bafite imvune zitabemerera kuba bakorana imyitozo n’abandi.

Bikomeje kubabaza cyane abafana ba Rayon Sports bibaza cyane niba aba bakinnyi bazagaruka vuba ari nako bibera ihurizo rikomeye kuri Haringingo Francis utoza iyi kipe.

Uyu mutoza w’iyi kipe aheruka gutangaza ko imvune ya Rwatubyaye Abdul idakanganye cyane bitewe nuko uyu musore akomeje gutera impungenge abafana b’iyi kipe nyuma yo kumugura amaze iminsi avunitse ariko abandi ntacyo iyi kipe irabatangaza ho gikomeye.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino na Nyanza FC uteganyijwe muri iyi wikendi. Uyu mukino uzaba mu bufatanye iyi kipe ifitanye n’aka Karera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Jolly ari mu byishimo byinshi

Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko