kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 ,Umugabo witwa Gafaranga Pierre w’imyaka 70 usanzwe utunzwe no kudodera abantu inkweto yapfiriye mu bwiherero ubwo yarimo ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yavuze ko uyu mugabo yari mu kigero cy’imyaka 70 ndetse yari yaratandukanye n’umugore we uretse ko babaga mu rugo rumwe.
Yagize ati “ Byabaye mu rukerera uretse ko yari umuntu utishoboye wari unafite indwara nk’iy’umutima ku buryo ishobora kuba ari yo yamwishe.”