Raoul Shungu wanyuze abakunzi ba Rayon sport yabonye akazi gashya

Raoul Jean Pierre Shungu Wubatse amateka mu ikipe ya Rayon sport ndetse benshi mu bakunzi bayo bemeza ko ari we mutoza w’ibihe byose muri Rayon sport FC.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kongo Kinshasa ryatangaje Raoul Jean Pierre Shungu nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Mu bazamwungiriza harimo Guy Bukasa ushinzwe gusesengura Amashusho wanyuze muri Rayon sport na Gasogi utd.