in

Hita umenya ikihishe inyuma y’amashusho ya Bruce Melodie asomana n’umukobwa kandi asanzwe afite umugore

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 6 Nzeri 2022 nibwo hasohotse amashusho ya Bruce Melodie ari kusomana n’umukobwa witwa Nak.

Ayo mashusho yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ndetse anavugisha abatari bake bavuga ko Bruce Melodie yarengereye.

Nyuma yo kubona ayo mashusho twahise dushaka ikihishe inyuma y’ayo mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Mugushakisha twasanze uyu Nak ari nshuti magara na Briana Jai wahoze ari mu rukundo na Harmonize, uyu Briana akaba aheruka no mu Rwanda aho byavuzwe ko ari mu rukundo na Kevin Kade.

Mugukomeza dushaka inkomoko y’ayo mashusho twaje kubona aho yakomotse, ikigaragara ni uko aya mashusho yafashwe cyera akaba yasohowe ku munsi w’ejo kugira ngo bashake abafana.

Gushaka abafana, amakuru ahari ni uko uyu Nak wiyita Nakartist kuri Instagram yakoranye indirimbo na Bruce Melodie. Biteganyijwe ko iyo ndirimbo irajya hanze vuba aha.

Amashusho y’iyo ndirimbo ya Bruce Melodie na Nak yamaze gufatwa ndetse byose byamaze gushyirwa ku murongo igisigaye ni ukuyishakira abafana ari nabyo batangiye ku munsi w’ejo hashize mu mashusho bashyize hanze.

Usubiye muri ayo mashusho yashyizwe hanze ku munsi w’ejo hashize wumvamo igitero cya Bruce Melodie mu ndirimbo baba bari gucuranga we n’uyu mukobwa.

Iyi ndirimbo y’abo bombi yakorewe mu Rwanda ikorwa na MadeBeat, ikaba yarakozwe muri Mutarama uyu mwaka.

Nak akaba ari umuhanzikazi ukomoka muri Australia akaba yaramenyanye na Bruce Melodie ubwo yari yagiye muri Tanzania gukorana indirimbo na Harmonize, kuko Nak yari inshuti y’uwari umukunzi wa Harmonize (Briana Jai) byoroheye Bruce Melodie kumenyana nawe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda ukina mu ikipe ikomeye i burayi yahamagawe nindi kipe nyuma yuko u Rwanda rwirangayeho

Raoul Shungu wanyuze abakunzi ba Rayon sport yabonye akazi gashya