in ,

Umurusiya w’ikipe ya Kiyovu Sport ntabwo arakina umukino iyi kipe ifite kubera impamvu ikomeye

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu sport mushya ukomoka mu gihugu cy’uburusiya Vladislav Kormishin wari witezwe mu mukino iyi kipe irakina uyu munsi ntabwo ari bunoneke mu kibuga uyu munsi.

Uyu musore wageze mu Rwanda mu cyumweru gishize wagaragaje imbaraga nyinshi mu mikinire ye mu myitozo amaze iminsi akora ntabwo arabona ibyangombwa bimwemerera gukorera hano mu Rwanda bivuzeko ataribuboneke ku mukino Kiyovu Sport ifitanye na Espoir FC uyu munsi.

Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi kipe Mvukiyehe Juvenal mu kiganiro yagiranye na Flash FM avugako Vladislav atarakina ndetse kandi na Erissa Ssekisambu Bose bafite ikibazo kimwe. Impamvu uyu muyobozi yatangaje yatumye gushakirwa ibyangombwa bitinda ngo nuko uburyo bukoreshwa bashaka ibyangombwa bwatinze cyane aribyo byatumye ibi byangombwa byaba bakinnyi bitinda.

Aba bakinnyi nibo bari bitezwe cyane n’abakunzi ba Kiyovu sport bitewe nuko Ari abakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri iyi menshyi kandi bavugako Ari abakinnyi beza bazagura ikintu gikomeye bazafasha iyi kipe cyane ko banabigaragaje mu mukino iyi kipe yatsinzemo ikipe ya Buls FC harimo n’igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ssekisambu.

Uyu munsi iyi kipe ifite umukino ukomeye cyane n’ikipe ya Espoir FC yababaje cyane Kiyovu Sport mu mwaka ushize Aho iri mukape yatumye Kiyovu Sport itakaza igikombe cya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Raoul Shungu wanyuze abakunzi ba Rayon sport yabonye akazi gashya

Ifoto; Mugabekazi Liliane yashize Indi foto hanze isamirwa mu kirere