in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Raissa

Amazina

Raissa ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu kigereki aho risobanura ururabo.

Bimwe mu biranga ba Raissa

Raissa ni umuntu ukunda kwigenga, udakunda ngo abigaragaze cyangwa akumva bitanamurimo.

Iyo bigeze mu rukundo usanga yicecekeye, nta kintu yitayeho ariko byose bigaterwa n’uko uburyo bwe bwo kuganira no gusabana n’abandi bumugora.

Rimwe na rimwe usanga atita ku bintu keretse we ubwe ibyo yihitiyemo.

Akunda ukuri, ubutabera, ikinyabupfura gusa iyo adafashijwe kugera ku nzozi ze ahinduka umunebwe n’umuntu w’intakoreraka.

Ni umuntu ugira ubumuntu bumuganisha ku kwita ku babaye no kubahumuriza.

Usanga ari umuntu wita ku nshingano ze ariko kandi akanakunda kwiyitaho mu myambarire n’ibindi bijyanye n’ubwiza.

Azi gukoresha igihe cye neza gusa ikibazo cye n’uko usanga ari wa muntu ukunda kunyuranya n’abandi.

Ikintu yihitiyemo agikorana imbagara, akagishyiraho umutima,akongeramo n’udushya kurenza icyo yabwirijwe.

Iyo hari ibitagenda, Raissa avugana ubukana ariko ntatindane umujinya.

Aba ashaka kugaragarizwa urukundo no kwitabwaho kugira ngo abashe kwigirira icyizere mu byo akora.

Iyo ari imbere y’ababyeyi be, agaragaza amarangamutima cyane kugira ngo nabo bamugaragarize ko bamwiteho.

Akunda akazi gatuma atega amatwi, gatuma atanga inama, aguma acunga umutungo n’ibindi bituma yihangana.

Ababyeyi baba bagomba kumwitaho kuko usanga mu byo akora byose mu bwana agaragaza impano zitandukanye.

Avamo umubyeyi wita ku bana be kandi wizerwa nubwo aba adakunda kuvuga.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rushingabigwi

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Regina