in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Regina

Amazina

Regina ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikomoka mu kilatini rikaba risobanura umwamikazi. Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye, bitewe n’igihugu bamwe bandika Lagina, Regina Geena, Regena, Régine , Reyna, Reina n’ubundi buryo bwinshi.

Bimwe mu biranga ba Regina

Usanga ari umukobwa cyangwa umugore wiyubaha,wanga agasuzuguro kandi ugera kucyo yiyemeje gukora. Ni umuntu uzi kwihangana, agategereza igihe cyose hari icyo agushakaho cyangwa hari icyo ashaka kugeraho.

Ni umuntu udahubuka, azi kwihanganira abantu ndetse akagira ibikorwa by’ubumuntu. Ni umuntu uzi gushyira ku murongo akazi ke ndetse akabasha no gukurikirana ngo amenye niba ibyo abamo bitanga umusaruro cyangwa ntawo.

Azi gutanga inshingano kandi uko aba yumva yitangira akazi ni nako nawe aba ashaka kureba koko niba uwo yahaye inshingano yazubahirije. Ni umuntu usabana kandi akagira umutima mwiza. Iyo afite ikibazo ntapfa kubihingutsa, abigumana mu mutima ntaba ashaka ko abantu bamugiraho isura itari nziza.

Mu rukundo aba ashaka kwitabwaho birenze. Iyo ababaye ariyoberanya ku buryo utapfa kumenya niba wamubabaje ariko iyo umaze kugenda ashobora kwiherera akarira.

Iyo bakiri abana ba Regina baba bigunga, bisaba kubatera umwete ngo basabane n’abandi. Baba kandi bikubira kandi badasaranganya n’abandi ku buryo baba bakeneye gufashwa bakiri bato ngo batazakurana iyo mico.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Raissa

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Kimenyi