in

Rafael York ukina i Burayi, nyuma yo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yahise agenera ubutumwa Abanyarwanda bakunda ruhago

Rafael York ukina hagati asatira mu ikipe ya Gefle IF yo mu cyiciro cya 2 muri Suède, yatangaje ko yatunguwe no kuba atarahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri uku kwezi kwa Werurwe.

Yagize ati “Nta muntu wamvugishije, nta n’ubwo bavugishije ikipe yanjye. Naratunguwe kuko meze neza bitandukanye n’umwaka ushize ubwo navunitse ubugira gatatu. Ubu maze amezi abiri nkina ndi mu bihe byanjye kandi mpora niteguye gukinira ikipe y’igihugu.”

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ubu barabarizwa Antananarivo aho bitegura gukina imikino ibiri ya gicuti na Botswana na Madagascar.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aline Gahongayire yasutse amarira menshi ashimira uwamubaye hafi ubwo yakoraga ubukwe n’igihe yabyaraga umwana agapfa

Kigali! Abagore b’abazunguzayi mu burakari bwinshi basohoye mu modoka umu Dasso nyuma y’uko bagenzi be bari bamaze gukubita umuzunguzayi mugenzi wabo – VIDEWO