in

Aline Gahongayire yasutse amarira menshi ashimira uwamubaye hafi ubwo yakoraga ubukwe n’igihe yabyaraga umwana agapfa

Mu kiganiro na Isimbi Tv, Aline Gahongayire yashimiye umuhanzikazi Tonzi kubera urukundo yamweretse rutagira iherezo.

Ubusanzwe Gahongayire yahoze aririmbana na Tonzi mu itsinda ryitwa The Sisters ryabarizwagamo Tonzi, Gahongayire,Gabby Kamanzi na Gisele Phanny Wibabara.

Gahongayire yavuze ko uretse kuba bararirimbanye, Tonzi yarenze kumubera inshuti ahubwo akamubera umuvandimwe.

Ati “Kumenya Tonzi kwanjye ni imbaraga, sinzibagirwa ibihe nanyuzemo n’iyo twaba tumaze imyaka itatu tutavugana ariko urwibutso rw’ibyiza bya Tonzi byasigaye muri njye nzarinda nsaza bitarava mu mutwe wanjye.”

 

“Narongowe mpumye ntazi ibyo ndimo ariko Tonzi yambereye umuyobozi mwiza muri urwo rugendo, yambereye igitangaza, ndabyibuka nakoze ubukwe amaze iminsi itatu avuye muri Amerika araza anyambarira neza ahagararana nanjye , nkumva ari mushiki wanjye birenze kuba turirimbana.”

“Ndabyibuka ubwo narindi mu bitaro ngiye kubyara uwari umugabo wange ntiyabashije kuboneka, Tonzi aba ariwe uza umuba hafi.”

 

Ati “Ndabyibuka igihe naringiye kubyara ndi mu bitaro ngiye kubagwa, nari ku gitanda ntabwo nzabyibagirwa, warakoze cyane, ndabyara umwana arapfa, Tonzi ahagararana nanjye arambwira ngo ‘humura mfite urwandiko rw’uru rugendo.”

 

“Sinzabyibagirwa yabanye nanjye, aramfubika ambera inshuti , arantambagiza muri uru rugendo narindi gucamo kugeza ubwo yambwiraga uko nambara , uko nitwara, ntacyabuze iwanjye anyakirira abashyitsi , ndabyibuka tujya gutaha yarwaniye fagiture arayishyura, ishusho nabonyeho umwana wanjye yari ampagaze inyuma amfashe mu bitugu. Byari gushoboka ko Imana ihashyira undi muntu ariko Tonzi ni we wari uhari ntacyatuma umutima wanjye utamwubaha.”

Aline Gahongayire avuga ko Tonzi ari umugore udasanzwe uharanira ko bagenzi be bamera neza.

Kuri ubu Tonzi agiye kumurika Album ye ya 9 ndetse yifuje kongera guhuza aba baririmbyi bose baririmbanye mu itsinda rya The Sisters.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BNR yaburiye Abanyarwanda bakomeje gushora amafaranga yabo muri Company ya STT ibizeza kubungukira byihuse

Rafael York ukina i Burayi, nyuma yo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yahise agenera ubutumwa Abanyarwanda bakunda ruhago