in

RADIO RWANDA ishobora kutongera kogeza Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda

RADIO RWANDA ishobora kutongera kogeza Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ishobora kutongera kogezwa na Radio Rwanda nyuma y’igihe kinini ari yo iyoboye andi maradio.

Ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Alphonse Munyentwari butangiye kuzana impinduka zikomeye kuri Shampiyona kugirango hagire icyo Shampiyona izajya yinjize mu buryo bwose.

FERWAFA kugeza ubu ikomeje ibiganiro na Television mpuzamahanga yitwa AZAM TV kugirango yongere yerekane Shampiyona y’u Rwanda ndetse hari n’amakuru twamenye avuga ko FERWAFA nimara kumvikana n’iyi television izahita itangira kuganira na Radio ishaka kujya yogeza iyi Shampiyona.

Ibi FERWAFA igiye kubikora kugirango igabanye akavuyo k’amaradio yogezaga Shampiyona uko yishakiye kandi ntamafaranga bishyuye. Radio izatsindira iri soko andi maradio ashaka kuzajya yogeza umupira azajya agura anyuze kuri iyo Radio imwe izaba yahawe isoko na FERWAFA.

RADIO RWANDA niyo yogezega Shampiyona y’u Rwanda cyane ukurikije abantu bayumvaga gusa dushobora kubona hari indi radio yafata iri soko mu gihe yo itabyinjiyemo ngo abe ariyo itsindira iri soko.

Ibi ubuyobozi bushya bwa FERWAFA burimo gushaka gukora ubona ko hari ikintu kinini bishobora guhindura kuri Shampiyona yacu dore ko kugeza ubu amafaranga azahabwa ikipe izatwara igikombe yamaze kongerwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yafashije Inter Miami gukora ibyo itari yarigeze ikora mu mateka yayo

Dukwiye kubasengera dushikamye! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibarimo gukorana imyitozo n’abandi kandi bari kubarizwa hano mu Rwanda