in

Prophet William umuhanuzi wemeje ko yamizwe n’intare akamara iminota 45 mu nda yayo ndetse ni naho yigiye guhanura

William Ssozi umuhanuzi umaze kubaka izina mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yasangije abakunzi be uburyo ki intare yamumize akamara mu nda yayo nibura hagati y’iminota 45 n’isaha bikarangira yigiyemo guhanura.

Mu kiganiro na UBC cyatambutse ku ya 27 Ukwakira 2023, Intumwa Ssozi asobanura avuga ko yamizwe n’Intare mu gihe yari akiri muto ubwo yari mu gace kamwe ka Afurika y’Epfo. Avuga ko byamuhesheje amahirwe yo kwiga guhanura ari mu nda y’intare.

Ashimangira ko kugirango abantu babyemere afite inkovu nk’ikimenyetso cyigaragaza ibyo aba avuga ko ari ukuri.Nk’uko uyu muhanuzi abivuga, ngo intare yamumize bunguri amaramo igihe ariko nyuma yaje kuvamo ari nabwo yatangiye kujya ahanurira abantu batandukanye.

Si ubwa mbere Ssozi avuga amagambo agoranye kumvwa kuko no mu 2021, yavuze ko yibonaniye na Yesu amaso ku maso bakanifotoranywa .Ikindi kandi ngo n’uko yatembereye mu ijuru ari mu modoka ye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje! Umusore wakoraga mu ruganda yishwe n’Irobo yamwitiranyije n’urusenda

Amakuru agezweho: Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ikunze kuyizirikaho