Producer Meddy Saleh wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera gukora indirimbo zitandukanye yagiye akorera abahanzi batandukanye ndetse n’ibindi bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro yagiye akorera hano mu Rwanda bigatuma amenywa n’imbaga nyamwinshi y’abantu, mu minsi ishize yibasiwe ndetse anatukwa n’umwe mu bafana be amuziza ubwiyemezi ndetse no kutava kwizima kwe. Ni nyuma yuko Meddy Saleh yari amaze gushyira hanze ifoto ye arimo gukora amashusho y’indirimbo y’umwe mu bahanzi.
Nkuko umwe mu bafana ba Meddy Saleh yabitangaje nyuma yuko ashyize hanze iyi foto ye, yagarutse cyane ku kwibasira Meddy Saleh avuga ko atajya ava ku izima ndetse ko ategeka abahanzi gukorera amashusho y’indirimbo ahantu hamwe akanga ko bamuha ibitekerezo by’ahandi hashyashya bashaka ndetse babona haba heza hakanogera amaso y’abareba amashusho y’indirimbo zabo.