in ,

Umva ikijyanye Miss Iradukunda Elsa wageze mu Bushinwa (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Elsa, yasesekaye mu Bushinwa ahagiye kubera irushanwa rya Miss World 2017 ryitabiriwe n’abakobwa baturuka mu bihugu byo ku migabane itandukanye ku Isi.

Nyampinga w’u Rwanda yageze mu Bushinwa aturutse i Burayi aho yari amaze iminsi muri gahunda zo kumenyekanisha umushinga we mu bihugu bitandukanye byaho, yanagiye agirana ibiganiro n’Abanyarwanda bahatuye ku biro bya za Ambasade yizezwa gushyigikirwa.

Miss Iradukunda na bagenzi be bamaze kugera mu Bushinwa ari benshi, bajyanywe kuri Oasiis O.City Hotel inazwi nka Black Forest mu Mujyi wa Shenzhen. Aha bazahamara iminsi mike hanyuma berekeze no mu yindi mijyi itandukanye izaberamo iri rushanwa nk’uko biteganyijwe.

Ibikorwa byo gutora abahataniye ikamba rya Miss World byatangiye gukorwa ku rubuga rw’iri rushanwa kuri Facebook; kuri porogaramu ijya muri za telefoni yitwa Mobistar ndetse no ku rubuga bwite rwa Miss World.

Nyampinga Iradukunda ugiye guhatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri userukiye u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi irimo Sanya, Haikou na Shenzhen, ikazasorezwa mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo 2017; bizatangira saa saba n’igice z’amanywa ku isaha y’i Kigali.

Nyampinga Iradukunda Elsa witabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye ku Isi, yageranye mu Bushinwa ibendera ry’Igihugu yahawe mbere yo kuva i Kigali. Icyo gihe yavuze ko intumbero afite imbere y’ibindi ari ukuzaserukana ishema muri iryo rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, agahagararira igihugu neza.

 

Miss Iradukunda Elsa akigera ku kibuga cy’indege i Ghuanzhou

 

 

Miss Iradukunda Elsa n’imizigo ye asohoka ku kibuga cy’indege

 

 

Miss Iradukunda Elsa afite akanyamuneza ko guserukira u Rwanda

 

Miss Iradukunda yageranyeyo mu Bushinwa ibendera ry’igihugu yahawe mbere yo kuva mu Rwanda

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Meddy Saleh yibasiwe n’umwe mu bafana be amuziza imikorere idahwitse

Ifoto y’umunsi Miss Amandah yishyize icupa hagati y’amaguru