in

Polisi yahaye abamotari amezi 6 yo kwisubiraho, bitaba ibyo bagatangira guhanwa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye abamotari gukora kinyamwuga.

Hari mu nama Polisi n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abamotari kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.

CG Felix Namuhoranye yabasabye kuba intangarugero, anabizeza ko nibabikora zimwe muri koperative zabo zishobora no kujya zoherezwa mu bindi bihugu kugira ngo zigishe abandi bamotari uko mu Rwanda uyu mwuga ukora.

Yakomeje abwira abamotari ko aho polisi ikorera huzuye moto z’abamotari bahanwe kubera amakosa bagiye bakora, abibutsa ko Polisi itabereyeho kubahana.

Yavuze ko bahawe amezi atandatu yo kuba bahindutse kuko nibadahinduka bazatangira guhanwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abatuye muri utu turere ni ukwitwaza umutaka! Uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze kuri uyu wa kabiri tariki 26 Werurwe 2024

Hashize iminsi 198 mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi hatarinjizwamo igitego