in

Hashize iminsi 198 mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi hatarinjizwamo igitego

Kuva ikipe y’igihugu Amavubi yatozwa n’Umudage Frank Spittler, ntabwo iyi kipe irinjizwa igitego mu mikino ine imaze gukina.

Mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi haheruka kwinjizwamo igitego ku itariki 9 Nzeri 2023, ubwo Senegal yari iwayo yanganyaga n’Amavubi igitego 1-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruyoboye itsinda C.

Bivuze ko hashize iminsi 198 nta gitego kinjira mu izamu ry’u Rwanda. Mu mikino yakurikiye u Rwanda rwanganyije na Zimbabwe 0-0, u Rwanda rutsinda Africa y’Epfo ibitego 2-0.

Ndetse kandi mu mikino ibiri ya gicuti, Amavubi yanganyije na Botswana 0-0, ejo abasore b’u Rwanda batsinda Madagascar yari iwayo ibitego 2-0.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi yahaye abamotari amezi 6 yo kwisubiraho, bitaba ibyo bagatangira guhanwa

Vinícius Júnior yarize ubwo yasobanuraga iby’irondaruhu yakorewe muri Espagne