in

Polisi iri gushakishanya uruhindu umwarimu wafashe kungufu umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure

Polisi iri gushakishanya uruhindu umwarimu wafashe kungufu umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure.

Polisi yo mu gace ka Naggalama mu karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda yatangije igikorwa cyo gushakisha umwarimu wafashe ku ngufu umunyeshuri.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko umwarimu witwa Aron Nambasa wigishaga kuri Nabalanga Church of Uganda Primary School ko ariwe ushakisha n’inzego z’umutekano.

Ubusanzwe uyu mwana wahohotewe afite imyaka 15 ndetse yiga muri primary akaba abana na musaza we.

Ubwo byari mu masaha ya saa yine z’ijoro uyu mugabo yagiye ku isoko muri botike, ageze yo asanga uwo mwana w’umukobwa yaje guhaha.

Mwarimu yaguriye uwo mwana igikombe cy’umutobe kigura amafaranga ya Uganda 500, amaze kukinywa amuha inote y’amashiringi 2000.

Uwo mwana mu gutaha yaherekejwe n’uwo mwarimu agenda amuganiriza amubwira ko atagomba kugira uwo abibwira ko yamuhaye amafaranga.

Bageze munzira uyu mwarimu yamukoreye ibya mfura mbi aramusambanya bikabije, umwana yavugije induru ariko ntiyabona uhita amutabara.

Umwarimu yamuteye ubwoba amubuza kubivuga ariko umwana ageze mu rugo abibwira musaza we, ubwo musaza we yahise atahwa n’uburakari bwinshi.

Bucyeye musaza we yahise ajyana ikirego kuri polisi, ubu Aron Nambasa arimo guhigwa n’inzego z’umutekano.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yemejwe! Abayobozi batatu ba Apr Fc barafunzwe kubera Amarozi – dore amazina yabo

Rayon Sports ishobora kujya mu matsinda ntamukino n’umwe ikinnye