in

Platin P yavuze umuhanzi we w’ibihe byose ukiriho bitungura abatari bake

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo, Platin uzwi ku kazina ka ‘P’ yavuze umuhanzi we w’ibihe byose.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye, yavuze ko Muyumbo Thomas wamamaye nka Tom Close ko ari we muhanzi we w’ibihe byose.

Platin wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yavuze ibi mu gihe bamwe mu bafana ba bamwe mu bahanzi baba bibaza abahanzi bakunda kandi bafatiraho ikitegererezo.

Kuri Nemeye Platin we asanga Tom Close wagiye ukora indirimbo zigiye zitandukanye mu myaka yashize ari we muhanzi w’icyitegerezo kuri we.

Nemeye Platin ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda akaba yaramenyekanye ubwo yari ari mu itsinda rya Dream Boys mu gihe Tom Close ari umuhanzi wakanyujijeho ndetse akaba ari n’umuganga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafashwe agura indaya mu mafaranga yari avuye gusabiriza ku muhanda

Amakuru yihutirwa areba abantu bose batega imodoka rusange (Bisi) zikabatinza