in

Amakuru yihutirwa areba abantu bose batega imodoka rusange (Bisi) zikabatinza

Abatuye mu mugi wa Kigali bamaze iminsi itari mike bataka ikibazo cy’imodoka nke zitwara abantu mu buryo rusange.

Iki kibazo kigaragarira umuntu wese ugeze ahategerwa imodoka mu masaha ya mu gitondo abantu bari kujya mu mirimo itandukanye ndetse no ku mugoroba bari kuvayo.

Iki kibazo kirahangayikishije cyane, dore ko hari ababura imodoka bigatuma gahunda zabo zangirika tutirengagije n’abirukanwa mu kazi kubera gucyererwa.

Nyuma yo kubona ibyo bibazo, ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko hakenewe imodoka zirenga 500 kugira ngo iki kibazo cyo kubura imodoka cyirangire.

Ubwo yari ari mu kiganiro na RBA, umuyobozi w’umugi wa Kigali yavuze ko Izo modoka ntabwo zahita zibonekera icyarimwe, gusa ngo uko iminsi izagenda yicuma iki kibazo gishobora kuzaba amateka.

Ati: “Turimo gukorana na RURA, RTDA kugira ngo dushobore kwinjiza abikorera ku giti cyabo mu kazi kugira ngo bazane bisi nyinshi mu byumweru bike biri imbere kuko hashobora kuba hari amabisi ari aho adakoreshwa cyangwa adakoreshwa neza.”

Mu ibarura ryakozwe hagaraggaye ko imodoka zitwara abantu mu buryo rusange 273 zitagikora bityo ngo hakenewe imodoka 500 ngo ikibazo k’ibura ry’imodoka kibe amateka.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Platin P yavuze umuhanzi we w’ibihe byose ukiriho bitungura abatari bake

Oprah wabaye umugore wa Nyakwigendera Katauti yasabye abantu bananiwe mu rukundo kwigira mu buhinzi