in

Perezida wa Gasogi United KNC yihanangirije abanyamakuru bakomeza guca intege abana bu Rwanda

Umunyamakuru  kuri radio 1 na Tv1 Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC perizida w’ikipe ya Gasogi United yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Yihanangirije abanyamakuru bakomeza guca intege abana b’urwanda, ibi byaje nyuma yuko ikipe y’igihugu yu Rwanda y’abatarengeje 23 itsindiwe muri Libya ibitego 4-1.

Mbere y’umukino wo kwishyura wabereye hano mu Rwanda ejo hashize tariki ya 27 Nzeri 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Abanyamakuru b’imikino ba hano mu Rwanda bamwe nta cyizere bari bafitiye abasore ba Amavubi ko yasezerera Libya kuko byasabaga ko batsinda ibitego 3 ku busa.

Ibi abanyamakuru bavugaga ko bigoranye, ibi abasore b’amavubi bagiye mu kibuga babyirengagije bifitiye icyizere.

Umucyino utangiye wabonaga ko Libya ishaka kuryama ku bitego byayo ariko abana bu Rwanda bateye umupira ntacyo baramira biza kurangira ku munota wa 30 Nigena Clement ateretsemo igitego cy’umutwe.

Igice cya mbere biza kurangira ari cya gitego 1 cya Clement.Bagarutse mu gice cya kabiri Nigena Clement arongera aterekamo ikindi gitego cya kabiri hanyuma abafana bazamukira hejuru icyarimwe bavuga bati urundi rutego.

Ibyo abasore mu cyibuga ba byumvise neza nuko Anisette afata umupira acenga umukinnyi umwe wa Libya ahita yinjira mu rubuga rw’amahina acenga undi mukinnyi wa Libya maze ahita amukurura Anisette nawe yahise agwa hasi.

Umusifuzi aba atanze penarite maze umusore wa Amavubi ayiterekamo neza birangira ibitego bi 3 bigeze mu izamu rya Libya.

Nyuma y’umukino  KNC yashimiye abasore b’amavubi akomeza avuga ko niyo papa wawe yaba ari mu bibazo siwo mwanya wo kumuvuga nabi bityo rero abanyamakuru b’imikino bagomba kuba abanyamwuga ba kajya batera ishyaka abana bu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sport ikomeje kwicuza nyuma yo kwigana ikipe ya Rayon Sports

Benjamin Mendy arahakana icyaha ashinjwa cyo gufata ku ngufu