in

Kiyovu Sport ikomeje kwicuza nyuma yo kwigana ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sport ikomeje kwicuza nyuma yo kwigana ikipe ya Rayon Sports igashyiraho amatike ya sezo.

Hashize igihe ikipe ya Kiyovu Sport itangaje kumugaragaro amatike ya sezo ariko aya matike iyi kipe ikomeje kubabazwa nuko amatike arimo kugenda agurwa biguru ntege.

Iyi kipe yatangaje aya matike ya sezo ikurikiye ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe nayo iyashyize hanze, abafana benshi ba Kiyovu sport bakomeje kuvuga ko aya matike ari hejuru cyane kandi abafana bari bamaze imyaka myinshi ntabyishimo ibaha.

Aya matike amaze hanze ibyumweru birengaho 2 Gato ariko ntabwo arimo kugurwa yihuse usibye amatike y’ibihumbi 30 niyo bivugwako arimo kugenda ashira ariko mu bindi byiciro ngo ntabwo bimeze neza.

Amatike ya sezo Kiyovu Sport yashyize hanze harimo itike igura ibihumbi 500, igura ibihumbi 300, igura ibihumbi 80 ndetse n’ibihumbi 30.

Ikintu gikomeje kuvugwa nuko Kiyovu Sport yatangaje aya matike kandi imikino ya Shampiyona Hari hamaze gukinwa imikino 3 bivuze ko muri aya mafaranga uwagura iyi tike yaba ahombye iyi mikino yarangiye kandi nayo yarabariwe muri ayo mafaranga.

Nubwo Kiyovu Sport yashyize hanze aya matike ya sezo ntabwo aratangira gukoreshwa, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe buvugako muri iyi wikendi ubwo Kiyovu Sport izakira Sunrise, aya makike azatangira gukoreshwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Uruzinduko rwa Miss Naomi n’umukunzi we muri Gabon

Perezida wa Gasogi United KNC yihanangirije abanyamakuru bakomeza guca intege abana bu Rwanda