in

Benjamin Mendy arahakana icyaha ashinjwa cyo gufata ku ngufu

Urukiko rwumvise ko umwangavu uvuga ko yafashwe ku ngufu n’umukinnyi w’umupira wamaguru wa Manchester City, Benjamin Mendy.
Uyu mukobwa, ufite imyaka 17 icyo gihe, yavuze ko yafashwe ku ngufu na Mendy w’imyaka 28, mu birori byabereye mu nzu ye ya Cheshire umwaka ushize.
Uyu mukobwa yavuze kandi ko yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri n’inshuti ya Mendy ndetse na mugenzi we Louis Saha Matturie w’imyaka 41, uwo munsi.
Mendy na Matturie bombi bahakana ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato.
Urukiko rwumvise umwangavu n’abandi bakobwa bakiri bato bagiye kwa Mendy ku ya 23 Kanama umwaka ushize, bose batanga amakuru gusa habuze ubihamya.
Mugihe awo mukobwa we avuga ko Mendy yamusambanyije inshuro ebyiri mu biro byo mu rugo, i Prestbury, Cheshire, naho Matturie amusambanya mu cyumba cya sinema mu nzu ye hafi y’umujyi wa Manchester city
Abashinjacyaha bavuze ko Mendy ari ‘inyamanswa, guhohotera abagore yabihinduye umukino, naho Matturie, inshuti ye akaba na ‘fixer’, bivugwa ko yashakaga abakobwa bakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina gusa.
Mendy ahakana ibyaha birindwi byo gufata ku ngufu, kimwe cyo gushaka gufata ku ngufu ndetse n’icyaha cyo gusambanya abakobwa batandatu.
Matturie wo muri Eccles, Salford, ahakana ibyaha bitandatu byo gufata ku ngufu n’ibindi bitatu byo gusambanya ku gahato abakobwa barindwi.
Abagabo bombi bavuga ko niba hari igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyabaye kuri aba bakobwa byari byumvikanyweho

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Gasogi United KNC yihanangirije abanyamakuru bakomeza guca intege abana bu Rwanda

Abanyamakuru 2 bemeje umuzamu ukomeye hagati ya Ishimwe Jean Pierre na Hakizimana Adolphe