in

Namusabye imbabazi! Mitima Issac yatangaje icyo yakoreye Joachim Ojera nyuma yo guhusha igitego cyabazwe ariko amubwira nawe ikosa yakoze ryatumye badatahana intsinzi

Namusabye imbabazi! Mitima Issac yatangaje icyo yakoreye Joachim Ojera nyuma yo guhusha igitego cyabazwe ariko amubwira nawe ikosa yakoze ryatumye badatahana intsinzi

Myugariro Mitima Issac waraye ahushije igitego cyari cyabazwe n’abafana, yatangaje ko yasabye imbabazi Joachim Ojera nyuma yo kumwima umupira ndeste akaza guhusha igitego Kandi yagombaga kuwumuha bigatanga umusaruro.

Ibi byabaye mu ijoro rya cyeye mu mukino ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyijemo n’ikipe ya Al Hilal Benghazi ubwo Mitima Issac yazamukanaga umupira ari wenyine ariko kubera ari myugariro gucenga biramunanira ahusha igitego benshi bari bakibaza.

Nyuma y’umukino uyu mukinnyi yatangaje ko yacenze umukinnyi wa mbere acenze uwa Kabiri agera ku wundi yarushye cyane arebye imbere ye abura undi mukinnyi wa Rayon Sports yawuha birangira bawumwatse ariko Ojera yari amuri hafi.

Uyu myugariro yaje gutonganwa na Joachiam Ojera ariko ngo yamusabye imbabazi ndetse amubwira ko nawe yamusabiye inyuma y’umukinnyi wa Al Hilal Benghazi abura uko yabigenza kugirango awumuhe birangira bawumutwaye Kandi iyo awumusabira imbere ye ngo byagombaga gutuma batahana intsinzi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana yatabariye hafi! Abana babiri bagizweho ingaruka n’umutingito

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium