George H. W. Bush yasabye imbabazi umukinnyi wa filimi Heather Lind uvuga ko hashize imyaka ine amukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
George H. W. Bush yasabye imbabazi umukinnyi wa filimi Heather Lind uvuga ko hashize imyaka ine amukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwo mugore avuga ko ubwo bari bari kwifotoza, George Bush yari yicaye mu ntebe y’abafite ubumuga akamukorakora ariko anamubwira amagambo atari meza.
Yabivuze amaze kubona George Bush w’imyaka 93 yifotoranyije na bagenzi be bahoze bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo na Obama mu gikorwa cyo gushakira inkunga abasizwe iheruheru n’inkubi y’umuyaga, avuga ko yubaha abayoboye igihugu cye.
Ariko ati “Ubwo nagiraga amahirwe yo guhura na George H. W. Bush mu myaka ine ishize turi kwamamaza ikiganiro cya televiziyo yarampohohoteye turi kwifotoza. Ntiyankoze mu kiganza, yamfashe ahereye inyuma aturutse mu ntebe yari yicayemo umugore we Barbara Bush amuri iruhande. Ambwira amagambo asekeje aganisha ku busambanyi, ubundi igihe cyose turi kwifotoza akomeza kunkorakora.”
CNN ivuga ko umuvugizi wa Bush, Jim McGrath, yasohoye itangazo rivuga ko icyo gihe yari agamije gusetsa Lind gusa, amusaba imbabazi niba yarabifaje nabi.
Ati “Perezida Bush ntashobora guhangayikisha umuntu abigambiriye, kandi asabye imbabazi zo kuba yaragerageje gusetsa Lind bikagenda nabi.”
Yongeyeho ko atari ubwa mbere Perezida Bush agerageza gusetsa abagore muri ubwo buryo.
Ati “Hashize imyaka itanu Perezida Bush ari mu ntebe y’abafite ubumuga iyo ari kwifotoza amaboko ye aba ari hasi cyane y’abo bari kumwe. Kugira ngo asabane nabo akunda kubasetsa. Bamwe babifata nk’ibisanzwe ariko ubu yamenye ko hari ababifata nabi. Asabye imbabazi abo byabangamiye bose.”
Ibivugwa kuri Bush bije bikurikira amahano avugwa ku baherwe n’ibyamamare muri Hollywood nka Harvey Weinstein, James Toback n’abandi bashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa bakina filime.
Ubu abagore barakoresha intero #MeToo ku mbuga nkoranyambaga basangiza abandi ubuhamya bwabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Perezida George Herbert Walker Bush yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1989 na 1993. Ni se wa George Bush nawe wayoboye icyo gihugu kuva muri 2001 kugeza mu 2009.