Iyo uzengurutse akarere ka Afurika y’uburasirazuba usanga umuziki waho utaratera imbere cyane ugereranyije n’ibindi bice bya Afurika ariko na none ntiwakirengagiza ibihugu nka Tanzania, Kenya na Uganda ko ari bimwe mu bihugu bifite umuziki ugerageza muri kano karere ugereranyije n’u Rwanda cyangwa u Burundi.
Mu kiganiro na Patcope yaduhishuriye Impamvu zishobora kuba zitera umuziki wacu kudatera imbere, avuga ko ubundi umuziki wacu ari ikinimba cyangwa Gakondo, ngo ariko usanga abantu benshi bibereye mu miziki y’abanya_Nigeria rimwe na rimwe ugasanga bigorana kumenya ngo ijyana Nyarwanda n’iyihe, ugasa bamwe barayitiranya bati ni afrobeat. Hano yatanze urugero rw’indirimbo Ganyobwe ya King James avuga ko ariyo ndirimbo yakatugejeje kure ariko nyine ntigicuruza. Avuga ko usanga muri DRCongo injyana yabo icuruza kubera ko ariyo bashyizemo imbaraga, Avuga ko kandi impamvu umuziki wacu uducuruza aruko bakora business bakopeye ahandi.
yagize ati “Umuziki wacu ni ikinimba, Gakondo kandi wacuruza mu gihe ari wo dushyize imbere ariko kubera business usanga dukopeye abandi tugakora Nigerian’s style”
Abahanzi Nyarwanda 5 bakomeye muri Music BusinessÂ
• Meddy , Bruce Melodie, The Ben , King James , Knowless