in

Indege ebyiri zakoze impanuka iteye ubwoba

Mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 mata 2024, Nibwo mu gihugu cya Malaysia, abantu 10 bari  bapfiriyemo mu mpanuka y’indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu za gisirikare ubwo zagonganiraga mu kirere.

Reuters yanditse ko izi kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere rwagati ubwo zari mu myitozo ya gisirikare mu Majyaruguru y’umujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’igihugu ariko cyirwanira mu mazi, rivuga ko abantu 10 ari bo  bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’izi  Kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse ikaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Lumut.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umwarimu yandikiye ibaruwa umuyobozi w’ishuri amugira inama, amusaba guhagarika imyitwarire mibi idakwiye kuranga abayobozi

Patycope : Impamvu umuziki nyarwanda udindira ku ruhando mpuzamahanga, abahanzi 5 bakomeye muri music business