Ikipe ya Paris Saint Germain yaraye itsinzwe na Marseille Ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa ⅛ w’igikombe cy’igihugu cy’u Bufaransa ( Coup de France).
Paris Saint Germain idafite Kylian Mbappe wagize ikibazo cy’imvune, kizatuma atanakina umukino wa ⅛ iyi kipe ifitanye na Bayern Munich muri Champions League.
Mu ijoro ryakeye Paris Saint Germain yari yasuye mu keba wayo w’ibihe byose Marseille mu kuri sitade Orange Vélodrome, mukino wa ⅛ w’igikombe cy’igihugu.
Marseille yari mu rugo kuri sitade Orange Vélodrome yabanje mu kibuga abakinnyi nka Pau López; Mbemba, Gigot, Kolasinac; Ünder, Rongier, Veretout, Clauss; Guendouzi, Malinovskyi na Alexis Sánchez.
Marseille niyo yatsinze igitego cya mbere mbere kuko ku munota wa 31 Alex Sanchez wanyuze mu makipe atandukanye nka Arsenal, FC Barcelona na Inter Milan.
Christophe Galtier yari yabanje mu kibuga Donnarumma; Hakimi, Marquinhos, Ramos, Nuno Mendes; Fabián Ruiz, Danilo, Verratti; Vitinha; Neymar na Messi.
Paris Saint Germain yaje kwishura icyi gitego ku munota wa 46 gitsinzwe na Sergio Ramos ahawe umupira na Neymar.
Marseille yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 57 gitsinzwe na Ruslan Malinovsky.
Umukino urangira Paris Saint Germain itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe iba isezerewe muri Coup de France, mu gihe Marseille yakomeje muri ¼.