Pamela ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki rikaba ryarahimbwe n’umusizi Philip Sidney mu Kinyejana cya 16 mu gisigo yise Arcadia, rikaba risobanura icyuzuye uburyohe.
Bimwe mu biranga ba Pamela
Ni umukozi, azi kuganira ,ashobora kuba mu buzima bwose agezemo kandi akunda ubuzima bworoheje butarimo ibikabyo.
Kubera ukuntu ari inganirizi kandi yiyubaha abantu baramukunda cyane.
Ni umuntu uganira, usabana ariko akamenya icyo yavuga nicyo yagira ibanga. Amakuru amwerekeyeho ntapfa kuyatanga akora ku buryo hatagira umuntu umwinjirira mu buzima.
Mu itsinda arimo, usanga Pamela yabayoboye bitewe n’ukuntu aba azi kuvuga no kwemeza bikanahuza nuko akundwa nabo bari kumwe.
Ni umunyamatsiko cyane kandi ni umuhanga gusa inenge ye ni uko hari ubwo imbaraga ze azikoresha nabi cyangwa akazipfusha ubusa mu bitamubyarira inyungu.
Akunze kumenya indimi z’amahanga gukina amakinamico n’ibindi byose bisaba ko umuntu aba ashabutse.
Akunda gusesengura buri kantu kose kandi agakora n’ubushakashatsi.
Pamela akunda byasaze, iyo agukunze akwimariramo akamera nk’umusazi gusa bimutera ikibazo gikomeye kuko usanga iyo bidakunze abaho mu buzima bubabaje bwo guhora yicuza.
Akunze kuvamo umwarimu,umucuruzi uzi kureshya abantu, umuririmbyi, umukinnyi wa Filimi, umunyamakuru, umusizi n’indi myuga ihawanye n’imiterere ye nko gukora muri hoteli no kuba umuvuzi w’abandi.