in ,

Ubutumwa Diego Costa yandikiye ikipe ya Chelsea ayisezeraho burundu bwakoze ku mitima ya benshi cyane

Nubwo nyuma ya saison zigera muri 3 zose,Diego Costa atandukanye mu buryo bubabaje cyane kw’ikipe ya Chelsea,ntago yashatse kugenda abitse inzika cyangwa yiswe indashima kuko abinyujije kuri Instagram,yashimiye iyi kipe n’abafana bayo.

Diego Costa warangije gusinyira ikipe ya Atletico Madrid yari yaramugurishije nubundi mw’ikipe ya Chelsea muri 2014,ariko akaba atazagaragara akinira iyi kipe mbere yo mu kwa mbere kubera ibihano Atletico irimo byo kutongera kugura abakinnyi.

Diego Costa yanditse agira ati “Ibihe bimwe bitangira iyo ibindi birangiye.Ibihe byanjye muri Chelsea byatangiye hashize imyaka 3,imyaka 3 y’agatangaza ku kantu kose kandi sinzigera nyibagirwa.Nyuma y’ibikombe 2 bya shampiyona,igikombe cya community shield,imikino 120 ibitego 59 n’imipira ivamo ibitego 24,icyo gihe cyirashize.Ntago birangiye mu buryo nabyifuzaga.Abafana batangaje b’iyi kipe,abakinnyi beza twakinanye,abayobozi,staff yose muri rusange bazampora ku mutima ibihe byose.Nzahora mbazirikana kandi nzahora ndi kumwe namwe.Nizeye ko muzumva impamvu itumye mva muri Chelsea kubera ko ntashobora na rimwe kwitera icyizere.Chelsea warakoze”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Pamella

Ibintu umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yakoze kuri Instagram byarakaje BIDASANZWE abafana ba Arsenal bacyiri gushaka uko bihimura