in

Oliver Kwizera yavuze ukuri mutamenye ku bye na Rayon Sport impamvu atari mu myitozo nk’abandi

Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi abakunzi b’iyi kipe bafitiye inyota yo kongera kumubona mu izamu rya Rayon Sports, gusa bisa n’ibiri kure kuko atarimo guhuza n’iyi kipe.

Aganira n’ikinyamakuru , yavuze ko iyi kipe yamwimye urupapuro rumurekura ngo ajye gushaka indi kipe (release letter) kandi baramubwiye ko nta mafaranga bafite ubu yo kumuha.

Ati “Bambwiye ko nta kintu bafite nyine. Ndabasaba n’urupapuro rundekura (release letter) bakarunyima, narababwiye ngo niba nta mafaranga mufite, mumpe urupapuro bo barambwira ngo ntegereze uko ibintu bigenda bihinduka.”

Ngo ntazi icyo gukora ariko ashobora kwitabaza FERWAFA. Ati “Ntabwo nzi icyo gukora, ndabona gutanga ikirego ari cyo gisigaye.”

Ishingiro ry’iki kibazo ni amasezerano yari yasinyiye Rayon Sports ku bwa perezida Munyakazi Sadate, aho harimo ingingo ivuga ko uyu mukinnyi mu gihe amasezerano ye y’umwaka yasinye azaba arangiye (yayasinye muri Nyakanga 2020 ariko atangira gukora mu Kwakira 2020, bivuze ko yarangiye mu Kwakira 2021) hazahita hiyongeraho undi mwaka bidasabye ko bicarana ngo baganire ku masezerano mashya, akazahabwa nk’ibyo yari yahawe mbere asinya (ayo kugurwa n’umushahara ntabwo byagombaga guhinduka).

Kwizera Olivier yongeye gushimangira ko atigeze asinya ayo masezerano kuko akimara gusinya yasabye kopi y’amasezerano bakamubwira ko icyuma gikora fotokopi cyapfuye, yasabwe kubizera ko bazayimuha.

Ibiganiro bishya barumvikanye habura amafaranga yo kumwishyura

Uyu musore yavuze ko yabwiye Rayon Sports ko ibyo bakoze ari amakosa, abasaba ko niba bashaka ko akomeza kubakinira bongera bakumvikana, bamubwira ko agomba kwemera miliyoni 8 nk’uko biri mu masezerano, nayo ariko ubuyobozi bwarayabuze.

Ati “narababwiye nti niba mushaka ko nongera kubakinira umwaka mureke tuganire kuko ibyo nari nasinye ibi ntabirimo, barambwira ngo urifuza amafaranga angahe? Ndababwira, bo barambwira ngo ariko twebwe turongera tuguhe nk’ayo twaguhaye, ndavuga ngo aho gukomeza guserera n’abantu, ndavuga ngo ayo mafaranga muyampe nta kibazo ntangire imyitozo, amafaranga arabura.”

Hari igihe byavuzwe ko uyu musore agomba gutangira imyitozo ariko birangira ataje, yavuze atari byo kuko nta amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ndetse n’ayo yahawe nyuma ntabwo yari asobanutse.

Ati “hari igihe bavuze ngo nanze gukora imyitozo, njye nta masezerano nari mfitanye nabo, ni nayo mpamvu nagiye ku biro mbabaza uko bimeze, bampa kopi y’amasezerano ariko nta mukono w’umuyobozi, nta kashe (stump) y’ikipe iriho, handitseho amazina yanjye na nimero yanjye ya telefoni gusa.”

“Nabuze icyo nkora ndababwira ngo bampe ibyo bangomba, ubwo urumva nakifata nkajya mu kazi ntishyuwe n’aya masezerano? Kuko ngiye no kubarega bambwira ko atuzuye, ubwo se mvunikiyeyo?”

Uyu mukinnyi avuga ko atiteguye kuba yakinira ikipe ya Rayon Sports mu gihe cyose itubahirije ibyo bumvikanye ndetse ngo banamwishyure amafaranga yose yaguzwe kugira ngo abone gutangira akazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi yapfuye bitunguranye yikinishiriza ku mugore w’abandi.

Umugore yakoze ibidasanzwe ashyingiranwa n’inka afata nk’umugabo we (Amafoto)