in

Nyuma yo kuva muri Tunisia, abakinnyi 3 bakomeye ba APR FC ntibarikumwe n’abandi

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yaraye igeze mu Rwanda ku munsi w’ejo gusa yahageze itari kumwe n’abakinnyi 3 bakomeye.

Tariki ya 18 nzeri 2022, APR FC yakinnye n’ikipe ya US Monastir ari umukino wo kwishyura muri CAF Champions league nyafurika, iza no gutsindwa ibitego 3-0 ikurwamo kugiteranyo k’ibitego 3-1.

Iyi kipe nyuma yo gutsindwa yahise igaruka mu Rwanda, bakora urugendo rutari ruto kuko bahagurutse muri Tunisia kuwa mbere bagera mu Rwanda kuwa kabiri. Aba bakinnyi ndetse n’abayobozi bose bajyanye n’iyi ikipe bageze mu Rwanda batari kumwe na Ombarenga Fitina, Niyomugabo Claude hamwe na Mugunga Yves.

Aba bakinnyi batageranye mu Rwanda n’abandi nuko aribo bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bivuzeko aho kubanza kuza mu Rwanda bahise bakomeza muri Marocco basangayo ikipe y’igihugu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje umwiherero hariya muri Marocco aho ejo hashize aribwo bakoze imyitozo yabo ya mbere yo gukora ku mupira.

Amavubi arimo kwitegura umukino wa gishuti ifite kuri uyu wa Kane n’ikipe ya Guinea Equatorial, ubu abakinnyi 21nibo bamaze kugerayo kandi nabo batangiye imyitozo hamwe n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nzarongora? Davis D ntiyumva ukuntu azarongora agasiga ibyana biri hanze aha (Videwo)

Dore uko byagenze kugira ngo umukobwa ujijutse atuburirwe amafaranga na telefone agasigirwa isabune n’ibikarito