in

Dore uko byagenze kugira ngo umukobwa ujijutse atuburirwe amafaranga na telefone agasigirwa isabune n’ibikarito

Umukobwa witwa Mukandayambaje Martine wiga muri Maunt Kenya University yatuburiwe n’ibisambo bamusigira isabune.

Uyu mukobwa yavuze ko yatuburiwe n’umugabo umwe ndetse n’umukobwa, aha ibi byabereye mu murenge wa Muhima.

Martine wari uvuye kwiga avuga ko yahuye n’aba batubuzi aho bamubeshye ko agomba kubika amafaranga ye na telephone muri envelope kuko ngo hari imodoka itwara amafaranga yakoze impanuka.

Bamubwiye ko Polisi iri gufata buri muntu ufite amafaranga arenze ibihumbi 6 kugira ngo bayasubize muri iyo modoka yari yakoze impanuka.

Uyu mukobwa yaje gukora ibyo yasabwaga nuko atandukana n’aba batubuzi ageze imbere yagaruye ubwenge arebye muri envelope abona harimo isabune n’ibikarito.

Uyu mukobwa yahise yiyambaza abashinzwe umutekano. Kugeza ubwo BTN TV dukesha iyi nkuru yayitangaje umwe muri ibyo bisambo yari yafashwe n’urwego rw’irondo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuva muri Tunisia, abakinnyi 3 bakomeye ba APR FC ntibarikumwe n’abandi

Umugabo yatwitse umwana we w’imyaka 12 kugeza apfuye nyuma yo kwanga gukora umukoro wo mu rugo